Inama y’Abaminisitiri yemeje imisoro ivuguruye

Inama y'Abaminisitiri yemeje imisoro ivuguruye hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu muri Mutarama 2023 hamwe na gahunda yo kuvugurura imisoro (MTRS) yari yemejwe muri Gicurasi 2022.

Iri vugurura ryibanze ku musoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax - CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax - VAT) n’umusoro ku byaguzwe (Excise Duty), rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari. Izi ngamba zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatuma umusaruro mbumbe w’Igihugu (GPD) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26. Iri vugurura kandi ryageze no ku misoro n’andi mafaranga inzego z’ibanze zishyuzaga abaturage ku byangombwa na serivisi zitandukanye.

                                        Impinduka z’ingenzi ni izi zikurikira

TVA - Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe imbere mu Gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga. Ibi bigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax) - Guverinoma yagabanyije umusoro ku nyungu ku bigo uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%. Ibi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika bibereye gushoramo imari.

Umusoro ku byaguzwe (Excise Duty) - Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa. Urugero, mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge Frw 40.000 ku icupa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa n’ubutaka - Hemejwe ko umusoro w’ubutaka ushyirwa hagati ya Frw 0 na Frw 80 kuri meterokare. Igiciro cyakuwe hagati ya Frw 0 na Frw 300. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’Amanyarwanda.

Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa - Uyu musoro uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse. Icyakora umutungo utarenze miliyoni 5 z’Amanyarwanda ntiwishyura umusoro ku bugure.

Ipatanti ivuguruye - Abacuruzi bazajya bishyura umusoro w’ipatanti ukubiyemo ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku rusange. Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.

Andi mafaranga yakuweho - Amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho.

Guverinoma yashyizeho ingamba zihamye zizatuma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa uganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu.

Ibindi bisobanuro Gahunda yo kuvugurura imisoro (MTRS) igamije gushyira mu bikorwa ivugurura ryose ribayeho, mu rwego rwo kuzamura uruhare imisoro igira mu iterambere rirambye ry’Igihugu, hakusanywa imisoro y’imbere mu Gihugu ku rugero rukwiriye, kandi hakoreshejwe uburyo bugezweho, buciye mu mucyo, kandi bunoze.

Topics


Rwanda Presents Third Voluntary National Review on Progress Towards the 2030 Agenda

New York, 15 July 2026 — Rwanda has presented its Third Voluntary National Review (VNR) on the implementation of the Sustainable Development Goals…

Read more →

Rwanda Ranked Among Africa's Top Performers in Global Sovereign Transparency Report

KIGALI, July 14, 2026 – Rwanda has been ranked among Africa's top performers in the 2026 Institute of International Finance (IIF) Investor Relations…

Read more →

Reinventing Development Finance

Yusuf Murangwa , Junaid Kamal Ahmad, and Ndiamé Diop

July 8, 2026

Faced with shrinking concessional finance and rising borrowing costs, Rwanda has…

Read more →

Development Partners and Government Review Next Steps for Operationalizing Rwanda’s Development Cooperation Policy

Kigali, Rwanda – July 2, 2026 — Government officials and development partners last week convened under the Development Partners Coordination Group…

Read more →

RWANDA’S GDP GROWS BY 10% IN FIRST QUARTER OF 2026, DRIVEN BY INDUSTRY AND SERVICES

KIGALI, June 16, 2026 – Rwanda’s economy recorded 10% growth in the first quarter of 2026, compared to the same period in 2025, according to official…

Read more →

Minister Murangwa Presents Frw 7,796 billion Budget for 2026/27, Prioritizing Agriculture, Jobs, and Economic Stability

Kigali, 11 June 2026– The Minister of Finance and Economic Planning, Yusuf Murangwa, today presented to Parliament a budget proposal of Frw 7,796.3…

Read more →

S&P Global Ratings Confirms Rwanda's Credit Rating at 'B+/B' with a Stable Outlook

Kigali, Rwanda – 25 May 2026 – S&P Global Ratings last week affirmed Rwanda’s credit rating at ‘B+/B’, maintaining a stable outlook. The affirmation…

Read more →

Government Presents Budget Framework Centered on Resilience and Inclusion

Kigali, 11 May 2026 – The Minister of Finance and Economic Planning, Yusuf Murangwa, today on behalf of the Government, presented the Budget Framework…

Read more →

Rwanda and IMF Reach Staff-Level Agreement on $250 Million Program

Kigali, Rwanda – April 2, 2026– The Government of Rwanda has reached a staff-level agreement with the International Monetary Fund (IMF) on a 38-month…

Read more →
-->